Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu gihugu cya Misiri, ryatangaje Ali Maher nk’umutoza mukuru w’ikipe y’Igihugu, asimbuye Hossam Hassan wamaze kwirukanwa muri izo nshingano.

Ribicishije ku mbuga nkoranyambaga zayo, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Misiri, ryemeje ko ryamaze gutandukana na Hossam ndetse riramushimira, rinamwifuriza kuzahirwa ahandi azakomereza inshingano ze.

Ali yahawe izi nshingano ku wa 7 Ugushyingo 2026 nyuma y’uko Hossam wari uzifite azisezererewemo.

Umutoza mushya wa ‘Les Pharaohs’, azatangirira akazi ku mikino ibiri ya Mali mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2027. Ni imikino iteganyijwe kuzakinwa Tariki ya 13 n’iya 17 Ugushyingo 2026 mu itsinda B.

Hossam yari yahawe akazi mu 2024 ariko ubwo yavaga mu Gikombe cy’Isi 2026, yongererwa amasezerano yagombaga kuzageza mu 2030.

Ubwo Misiri iheruka mu Gikombe cy’Isi, yasezerewe igeze muri 1/8 itsinzwe na Argentine nyuma yo gutsindwa ibitego 3-2.

Mu Gikombe cya Afurika giheruka kubera muri Maroc, Les Pharaohs yasezerewe igeze muri ½ itsinzwe na Sénégal igitego 1-0.Hossam Hassan yatandukanye na ‘Les Pharaohs’ nyuma yo kongerwa amasezerano yagombaga kuzageza mu 2030