Rutahizamu wa RDC, Cédric Bakambu n’umugore we Anne-Laure Hueber, baregeye Urukiko rwa California ikigo cy’ubukode bw’amazu, ba nyir’inzu babiri n’abakozi babiri, babashinja kubima inzu zo gukodesha kubera abana babo batanu.

Nk’uko ESPN ibitangaza, aba bombi bavuga ko bimwe inzu ebyiri mu gace ka San Diego kugera ubwo bemeye kwishyura ubukode bw'umwaka wose ku nzu imwe ariko na byo bakabyangirwa.

Izo nzu, imwe yakodeshwaga Amadolari 17.500 angana na miliyoni 25 Frw, indi ari 23.500$ angana na miliyoni 34 Frw ku kwezi. Basaba indishyi z’amafaranga kubera iryo vangura bavuga ko bakorewe.

Ibi bibaye nyuma y’uko Bakambu avuye muri San Diego FC ku wa 6 Ugushyingo 2026, nyuma y’amezi abiri gusa ayisinyiye.Bakambu yabuze inzu yo gukodesha burundu