Urwego rushinzwe Sampiyona mu Rwanda, Rwanda Premier League (RPL), rwasabye ko Gicumbi FC kwihutira gukemura ibibazo byagaragaye kuri Sitade y’Akarere ka Gicumbi, riyiburira ko ishobora gutegekwa gukina imikino yayo nta bafana cyangwa ikayimurira ku yindi sitade yujuje ibisabwa.

Mu itangazo RPL yashyize ahagaragara kuri uyu wa Gatandatu, yavuze ko ishingiye kuri raporo z’ubugenzuzi n’iz’abayobozi b’imikino, zagaragaje ko iyi sitade igifite ibibazo bituma iba itujuje ibisabwa kugira ngo yakire imikino ya shampiyona y’Icyiciro cya Mbere.

Mu byagaragajwe harimo ubwiherero bw’abafana butujuje ibisabwa, kutagira ahantu hihariye hashyirwa camera zifata amashusho y’imikino, ndetse n’imiterere y’imyanya ya VIP ituma abayicayemo batabasha gukurikirana umukino neza.

Ikindi kibazo ni uko iyi stade idafite urwambariro rwihariye rwagenewe abasifuzi, kimwe mu bikenerwa kugira ngo umukino utegurwe kandi ukinwe mu buryo bukurikije amabwiriza.RPL yatangaje ko mu gihe igenzura rizakorwa ku bufatanye na FERWAFA ryasanga ibyo bibazo bitarakemuka, Gicumbi FC ishobora gufatirwa ingamba zikomeye ku mukino uzakurikiraho.

Izo ngamba zirimo gutegekwa kwakira umukino nta bafana cyangwa kwimurira imikino yayo kuri sitade yindi yujuje ibisabwa.

RPL na FERWAFA byibukije amakipe yose ko afite inshingano zo kwita ku bibuga byakira imikino, bikubahiriza ibisabwa n’amabwiriza agenga umupira w’amaguru mu Rwanda, hagamijwe kuzamura ireme rya BK Pro League