Byiringiro Lague wahoze akinira Police FC, wari watawe muri yombi akekwaho gukubita no gukomeretsa umukobwa bari kumwe muri Guest House mu Karere ka Kamonyi, yamaze kurekurwa nyuma y'ubwumvikane bw'impande zombi.
Uyu mukinnyi yatawe muri yombi mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 8 Ugushyingo 2026, mu Murenge wa Runda, mu Karere ka Kamonyi, nyuma y’amakimbirane yagiranye n’uwo mukobwa.
Amakuru yari yatangajwe icyo gihe yavugaga ko Byiringiro yari yahamagaye uyu mukobwa ku wa Gatandatu tariki ya 7 Ugushyingo 2026, amusaba ko bahura, nyuma bombi bahurira muri Guest House.
Bivugwa ko nyuma yo gusangira ibiryo n’ibyo kunywa, Byiringiro yasabye uyu mukobwa ko bakora imibonano mpuzabitsina, ariko arabyanga, amusobanurira ko atari cyo cyari cyamuzanye.
Nyuma y’ukutumvikana, uyu mukobwa yatabaje inzego z’umutekano, Byiringiro Lague arafatwa ajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Runda, aho yari afungiye mu gihe iperereza ryakorwaga.
Icyo gihe, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yemeje ko uyu mukinnyi yari yafunzwe akekwaho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.
Amakuru mashya avuga ko Byiringiro Lague yamaze kurekurwa nyuma yo kumvikana n’umukobwa wari wamureze.
Byiringiro Lague kugeza ubu nta kipe afite akinira nyuma yo kujya muri Afurika y'epfo ntiyumvikane n'ikipe yamushatse. Uyu musore yakinnye mu makipe arimo APR FC ndetse na Police FC.
0 Ibitekerezo