Ishyirahamwe ry’Umupira w'Amaguru mu Rwada ryashyize ahagaragara ibiciro by'umukino w'umunsi wa kane wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2027, Amavubi azakiramo Mali tariki 17 Ugushyingo 2026.

Ibi biciro byashyizwe hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane bigaragaza ko kwicara muri Skybox ari miliyoni 2 Frw, ibihumbi 150 Frw muri Executive Seat, ibihumbi 50 Frw muri VVI, ibihumbi 20 Frwa muri VIP mu gihe ahasigaye hose itike ya macye ari ibihumbi 2000 Frw hasi no hejuru.
Amatike y'uyu mukino uteganyijwe kuzatangira Saa Tatu z'ijoro, yashyizwe hanze mu gihe kuri uyu wa Gatanu, Amavubi arabanza kwakirwa na Mali, Saa Tatu z'jjoro mu mukino w'umunsi wa gatatu.
Kugeza ubu Amavubi ayoboye itsinda rya 11 n'amanota atandatu n'ibitego bitatu azigamye aho akurikiwe na Mali nayo ifite amanota atandatu n'ibitego bitatu izigamye gusa u Rwanda rukaba urwa mbere kubera ibitego byinshi(5) rwinjije.
0 Ibitekerezo