Umutoza wa Arsenal, Mikel Arteta, yatangaje ko imvune y'urutugu umunyezamu David Raya yagize idakomeye nk'uko byari byitezwe, ndetse ko bishoboka ko atazakenera kubagwa.
Raya yagize ikibazo cy'urutugu mu mukino Arsenal yanganyijemo na Newcastle United ibitego 2-2 ku wa Gatandatu, tariki ya 21 Ugushyingo 2026. Iyi mvune yayigize nyuma yo kugongana na rutahizamu wa Newcastle, William Osula, ubwo yari amaze gufata umupira wavuye muri koruneri. Yahise asimbuzwa Kepa Arrizabalaga ku munota wa 70.
Mu kiganiro n'itangazamakuru mbere y'umukino wa UEFA Champions League Arsenal izahuramo na Borussia Dortmund ku wa Kabiri, Arteta yavuze ko ibizamini bya mbere byagaragaje ko ikibazo cya Raya gishobora kuba kitakomeye nk'uko babitekerezaga.
Yagize ati: “Ntazabasha gukina ejo, ariko ntabwo bisa n'aho ari ikibazo gikomeye. Tugomba gukora ibindi bizamini, ariko amakuru dufite aratanga icyizere. Birasa n'aho bimeze neza kurusha uko twari tubyiteze.”
Arteta yongeyeho ko nta mpungenge zo kubagwa zigihari, kandi ko ari byo byari byabateye ubwoba kuko iyo biba ngombwa byashoboraga gutuma Raya amara amezi menshi adakina.
Arsenal iracyategereje ibindi bizamini kugira ngo hamenyekane neza uko urwo rutugu rumeze n'igihe azamara adakina.
Kepa Arrizabalaga ni we ushobora gukomeza kumusimbura mu gihe Raya akiri hanze.
0 Ibitekerezo