Yakangutse yisanga mu isanduku agiye gushyingurwa
Inkuru ya Yuleidy Ixcotoyac, umukobwa w’imyaka 15 wo muri Guatemala, wabaye ikimennyabose mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko akangutse akisanga mu isanduku yari yashyizwemo n’umuryango we wari wemeje ko yapfuye.
Ibyabaye byateye ubwoba binabera igitangaza abo mu muryango, abaturanyi, ariko binongera kwibutsa ko urupfu rwemezwa n'isuzuma ry’abaganga.
Ibyabaye byabereye mu mudugudu wa El Jocote, mu karere ka Sacapulas, mu ntara ya Quiché, ku wa Gatandatu tariki ya 10 Ukwakira 2026, nk’uko byatangajwe n’ibitangazamakuru byo muri Guatemala.
Mu rukerera rwo ku wa Gatandatu tariki ya 10 Ukwakira, Yuleidy yatangiye kumva ububabare bukomeye mu gatuza, nyuma yaho, yataye ubwenge, bituma se, Abraham Ixcotoyac Tojin, amujyana mu modoka ashaka kumugeza kwa muganga.
Se yavuze ko ageze hafi y'ibitaro bya San Pedro Jocopilas, mu ntara ya Quiché, yabonye umukobwa we asa n’utagihumeka kandi yumvs n'umutsi utagitera. Yatekereje ko yapfuye, ahagarika urugendo rwo kumujyana kwa muganga, ashaka isanduku mu kigo gitanga serivisi zo gushyingura, maze asubira mu rugo.
Icyakora, amakuru yatangajwe agaragaza ko Yuleidy atigeze agezwa mu bitaro kandi ko nta nyandiko y’abaganga yemeza ko yari yapfuye.
Ibisa n'igitangaza byabereye mu muhango wo kumusezeraho, ubwo umuryango, abaturanyi ndetse n’abagize itorero basengeragamo bari bamaze guteranira mu rugo kugira ngo bamusezeraho bwa nyuma. Nyina, Lesvia Ríos, yavuze ko nubwo abandi bari batangiye kwitegura uwo muhango wo kumushyingura, we yari agifite icyizere ko umukobwa we ashobora kuba akiri muzima.
Mu gihe yari arimo kuririra ku isanduku, umuryango wafunguye akadirishya kayiriho (isanduku), maze abari aho babona Yuleidy atangiye kunyeganyega no kugaragaza ibimenyetso by’ubuzima. Bidatinze, yarakangutse, arabaduka mu isanduku, bituma abari aho bagira ubwoba. Bamwe mu bari bahari bahise bamufasha kuyivamo, bamuha amazi yo kunywa.
Se yavuze ko yumvise abantu basakuza bavuga ko habaye igitangaza, maze yegera aho umukobwa we yari ari. Yavuze ko yishimiye cyane kubona agaruye ubwenge.
Ku muryango wari umaze igihe utekereza ko ugiye kubura umwana, ibyishimo byo kumubona akiri muzima byasimbuye agahinda ko kumusezeraho.
Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru, Yuleidy yavuze ko mbere yo guta ubwenge yumvise ububabare bukomeye mu gatuza, yumva nko kuremererwa mu gituza, hanyuma aza guta ubwenge.
Yavuze ko ibyabaye mu gihe se yari amujyanye kwa muganga yabimenye nyuma, abibwiwe na se.
Umuryango we wasobanuye ibyabaye nk’igitangaza gishingiye ku kwemera kwabo. Nyina yavuze ko yakomeje gusengera umukobwa we kandi ko atigeze atakaza burundu icyizere cy’uko ashobora kuba akiri muzima.
Nubwo inkuru ya Yuleidy yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, no mu bitangazamakuru, ariko igisobanuro nyakuri cy’ibyamubayeho ntikiratangazwa mu buryo bwemejwe n’abaganga.
Ibyabaye kuri uyu mukobwa bigaragaza akamaro ko kutihutira gufata icyemezo cy’uko umuntu yapfuye igihe yataye ubwenge cyangwa bigaragara ko atagihumeka cyeretse gusa igihe byemejwe n'abaganga.
Mu bice bitandukanye by’isi aho kubona serivisi z’ubuvuzi bishobora kugorana, nk’uko bishobora kugenda mu bice bimwe na bimwe by’icyaro, inkuru nk’iyi inibutsa akamaro ko gukomeza kunoza uburyo bwo kugeza ubutabazi ku bantu no gusobanurira abaturage uko bakwitwara mu gihe umuntu ataye ubwenge.
Inkuru ya Yuleidy, ni umwanya mwiza wo kwibaza ku buryo ibyemezo bikomeye birebana n’ubuzima bw’umuntu bifatwa, ku kamaro ko kwemeza urupfu hifashishijwe inzobere mu buvuzi, no ku nshingano zo kurengera ubuzima igihe cyose bishoboka.
0 Ibitekerezo