Umwana umwe yapfuye, abandi barenga 20 bajyanwa mu bitaro nyuma yo guhabwa imiti ivura igicuri mu mwanya w’imiti y’inzoka zo mu nda, ku Kigo Nderabuzima cya Kabwangasi Health Centre III, giherereye mu Karere ka Butebo mu Burasirazuba bwa Uganda.
Abana bahise bajyanwa mu Bitaro bya Mbale Regional Referral Hospital kugira ngo bitabweho n’abaganga. Muri bo, 16 bari barembye bikomeye.
Ishyirahamwe ry’Abahanga mu bya Farumasi muri Uganda (PSU) ryagaragaje impungenge kuri iki kibazo, rivuga ko ari inshuro ya kabiri mu mezi arindwi habaye ikibazo nk’iki muri aka karere.
Umunyamabanga waryo, Stephen Lutoti, yavuze ko ibi bishobora kugaragaza ibibazo mu kubika, gushyiraho ibirango no kugenzura imiti mbere yo kuyitanga. Yanasobanuye ko umuti wa Carbamazepine ushobora guteza uburozi bukomeye ku bana.
Inzego z’umutekano n’iz’ubuzima zatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye iri kosa no kumenya uko ryabaye.
0 Ibitekerezo