Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, REDHO, watangaje ko abagororwa 3,898 bafungiye mu magereza yo mu gace ka Grand Nord, mu Ntara ya Kivu y'Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), babayeho mu buzima buteye inkeke, ahanini bitewe no kubura ibiribwa n'ubuvuzi bihagije.

Mu itangazo uyu muryango wasohoye ku wa 18 Ugushyingo 2026, wagaragaje ko ikibazo cyatewe n'uko Leta ya Congo imaze igihe idatanga inkunga yagenewe kugoboka amagereza mu kubona ibiribwa n'ibindi bikenerwa mu kwita ku mfungwa. Ibi ngo byatumye imibereho y'abagororwa n'imicungire y'ayo magereza birushaho kuzamba.

Umuhuzabikorwa wa REDHO, Muhindo Wasivinywa, yavuze ko abagororwa 3,898 bari mu bigo bine by'igororero birimo gereza zo mu mijyi ya Beni, Butembo na Lubero, ndetse n'ikigo gifungirwamo abana bakoze ibyaha kiri muri ako gace. Muri abo bagororwa harimo abagore 120 n'impinja 13.

REDHO igaragaza ko gereza ya Beni-Kangwayi ari yo ifite umubare munini w'abagororwa, kuko ifungiyemo abantu 2,388, barimo abagore 89 n'impinja 11. Gereza ya Butembo-Kakwangura yo ifungiyemo abagororwa 1,409, barimo abagore 30 n'impinja ebyiri, mu gihe iya Lubero ifungiyemo abantu 41, barimo umugore umwe.

Ikigo cyita ku bana bakoze ibyaha cya Beni na cyo gifungiyemo abana 60.

Uyu muryango uvuga ko Leta ya RDC isanzwe iteganya gutanga inkunga buri gihembwe kugira ngo abagororwa babone ibiribwa n'ubuvuzi. Icyakora, Muhindo Wasivinywa avuga ko n'inkunga yagombaga gutangwa mu gihembwe cya kane cya 2025 itigeze iboneka, bigatuma ibikorwa byo kugemura ibiribwa muri ayo magereza bihagarara cyangwa bikagorana cyane.

Yongeyeho ko abayobozi b'amagereza bamaze kwishyiraho imyenda myinshi ku bacuruzi babagemurira ibiribwa, ku buryo bamwe muri bo batangiye no gukangishwa gufungwa kubera kutishyura imyenda.

REDHO yashimye abantu ku giti cyabo n'imiryango itandukanye ikomeje gufasha abagororwa, ariko isaba Leta ya Congo gufata ingamba zihutirwa zo gukemura iki kibazo. Yasabye by'umwihariko Minisiteri y'Ubutabera, iy'Ingengo y'Imari n'iy'Imari n'Ubukungu gushyira mu bikorwa inshingano zo gutanga inkunga igenewe amagereza.

Uyu muryango wibukije ko nubwo abantu baba bafunzwe kubera ibyaha bakekwaho cyangwa bahamijwe, bakomeza kugira uburenganzira bw'ibanze burimo uburenganzira bwo kubaho no kwitabwaho mu rwego rw'ubuzima. Kwita ku bagororwa na byo biri mu nshingano za Leta.

Radio Okapi yatangaje ko ubwo iyi nkuru yasohokaga, ubuyobozi bw'inzego z'ubutabera n'ubuyobozi bw'amagereza muri Kivu y'Amajyaruguru bwari butaragira icyo buyitangazaho.