Ituze n’umutekano byongeye kugaruka mu gace ka Ilebo, muri Kasaï muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), nyuma y’imirwano yari imaze iminsi ine hagati y'urubyiruko rwigaragambyaga. Iyo mirwano yabaye kuva ku wa 3 kugeza ku wa 6 Ukwakira 2026, ihitana abantu batatu abandi benshi barakomereka.

Imirwano yatangiye nyuma y’amakimbirane ashingiye ku butaka bw’umuryango, ubwo umuyobozi w’agatsiko kitwa “Pool ya Zara” n’abo bari kumwe bajyaga gusaba ubutaka bw’umurage bwa se wapfuye. Ibyo byakurikiwe n’imirwano n’urubyiruko rwo mu gace ka Baudouin.

Mu gihe cy’iminsi ine, imirimo imwe n'imwe yarahagaze ntiyongera gukora ,Amashuri arafunga, amasoko ntiyongera kurema, ndetse n’ingendo zo ku mazi ku cyambu cya Kalina zirahagarara kubera Ako kavuyo.

Inzego z'umutekano zataye muri yombi urubyiruko rugera kuri 18, ubu rukaba rufungiye muri gereza ya Ilebo. Abayobozi bavuga ko umutekano wagarutse kandi ko ingabo n’inzego z’umutekano zikomeje gukaza amarondo kugira ngo imvururu zitagaruka.