Polisi y'Igihugu ikorera mu Ntara y'Amajyaruguru ku bufatanye n'izindi nzego n'abaturage yataye muri yombi abantu 30 bafatiwe mu bikorwa byo gukwirakwiza ibiyobyabwenge by'inzoga ya Kanyanga isaga litiro 700 n'ibiro 30 by'urumogi bafatiwe mu Mirenge ya Gatebe na Kivuye mu Karere ka Burera.
Abatawe muri yombi bose ni abagabo barimo abari bikoreye ibyo biyobyabwenge, ababashakiraga inzira ndetse n'ababakingira ikibaba bafatiwe mu mukwabo wakozwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 12 Ugushyingo 2026.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Ignace Ngirabakunzi, avuga ko batazahwema kwigisha abantu ububi n’ingaruka zikomoka ku biyobyabwenge, abanze kumva bafatwe bashyikirizwe inzego z’ubutabera.
Ati “Tuzakomeza kwigisha abaturage ingaruka z’ibiyobyabwenge ndetse tunabashishikarize kubigendera kure ariko abazinangira bazajya bafatwa bakurikiriranwe.”
“Icyo dusaba abantu, ni ukuzibukira, bagasobanukirwa ko ibiyobyabwenge byica, bigwingiza kandi bigira uruhare mu guhungabaya umutekano n’ituze rusange.”
Polisi y’u Rwanda kandi iburira abishora mu biyobyabwenge kubireka kuko batazigera bihanganirwa kuko ibikorwa byo kubirwanya byakajijwe bityo buri wese ugerageje kubyishoramo agomba gufatwa.
Abafashwe n’ibintu bafatanywe bashyikirijwe Sitasiyo ya Polisi ya Bungwe mu karere ka Burera kugira ngo bakurikiranwe hakurikijwe amategeko.
Itegeko itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigena ibyaha n’ibihano muri rusange mu Rwanda, mu ngingo ya 263 mu gika cya gatatu cy’iyi ngingo havuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.
Umuntu wakoze iki cyaha akagikora mu buryo bwo gushaka indonke cyangwa bwo gukorera amafaranga aba akoze icyaha bityo n’ibihano bikajyana n’uburemere bw’icyaha bitewe nuko yakoze icyo cyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko uwakoze icyi cyaha ahanwa mu buryo bukurikira:
1. Igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri ariko atarenze miliyoni mirongo itatu ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.
2. Igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (20ans-25ans) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni cumi n’eshanu ariko atarenze miliyoni makumyabiri iyo ari ibiyobyabwenge bikomeye.
3. Igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu ariko atageze kuri miliyoni icumi ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.
Polisi y'Igihugu ikorera mu Ntara y'Amajyaruguru ku bufatanye n'izindi nzego n'abaturage yataye muri yombi abantu 30 bafatiwe mu bikorwa byo gukwirakwiza ibiyobyabwenge by'inzoga ya Kanyanga isaga litiro 700 n'ibiro 30 by'urumogi
0 Ibitekerezo