Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zifatanyije n'abarwanyi ba Wazalendo, zagabye igitero ku birindiro by'abarwanyi b'umutwe wa Front pour la Refondation de la Nation (FRN), mu rwego rwo kongera kwigarurira agace ka Kambali, gaherereye hafi ya Bulambika, muri Teritwari ya Kalehe, mu Ntara ya Kivu y'Amajyepfo.
Imirwano yongeye kubura mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane, tariki ya 12 Ugushyingo 2026, mu mudugudu wa Kambali, uri ku ntera y'ibilometero bine uvuye i Bulambika.
Amakuru yatangajwe n'ikinyamakuru ACTUALITE.CD avuga ko ingabo za FARDC n'abo bafatanyije zatangiye kugaba ibitero ku birindiro by'imbere by'abarwanyi ba FRN, zigamije kubirukana muri ako gace no kongera kuhagenzura.
Iki gikorwa cya gisirikare gishobora no gukurikirwa n'indi mirwano, mu gihe ingabo za Leta zaba zerekeje ibikorwa byazo mu gace ka Bulambika.
Mu gihe imirwano yari ikomeje, humvikanye urusaku rw'intwaro ziremereye n'izoroheje, bigaragaza ubukana bw'imirwano hagati y'impande zombi yabereye muri ako gace.
Iyi mirwano yongeye kubura mu gihe umutekano ukomeje kuba muke mu duce dutandukanye twa Teritwari ya Kalehe, aho ibirindiro by'imitwe yitwaje intwaro n'ingabo za Leta bikomeje kugibwaho impaka.
Kugeza ubu, nta makuru arambuye yatangajwe ku mubare w'abaguye muri iyi mirwano cyangwa ku byavuye mu gikorwa cya gisirikare cyatangijwe n'ingabo za FARDC.
0 Ibitekerezo