Abatuye mu Murenge wa Gitoki bamaze iminsi itatu barimo gushakisha abantu babiri bakeka ko bagiriwe n'ikirombe mu ijoro ryo kuwa gatandatu w'icyumweru gishize.
Amakuru atangwa n'abaturage batuye mu Mudugudu wa Nyamirama umudugudu wa Nyarukombe avuga mu ijoro ryo kuwa gatandatu hari abagabo babiri bagiriwe n'ikirombe bacukuragamo amabuye y'agaciro mu buryo butemewe n'amategeko.
Abahaye Amakuru UKWELITIMES dukesha iyi nkuru, bavuga hari abaturage batanze amakuru ko hari bagenzi babo bagiriwe n'ikirombe. Abaturage bavuga ko guhera kucyumweru tariki ya 11 Ukwakira 2026, ubuyobozi n'abaturage batangiye ibikorwa byo gushakisha abantu bikekwa ko bari mu butaka bwaridutse bagaheramo ubwo barimo gushaka amabuye y'agaciro yo kugurisha.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gitoki, Furaha frank aganira na UKWELITIMES, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere yemeje ko harimo gushakisha abantu bikekwa ko bagiriwe n'ikirombe.
Yagize ati "Biravugwa ko hari abaturage bagiriwe n'ibirombe ariko bitakemezwa neza, ubuyobozi n'izindi nzego n'abaturage muri rusange, ikibanze ni ugutanga ubutabazi, rero twatanze ubutabazi haracyari uburyo bwo gushakisha ariko ntabwo baraboneka ngo tumenye niba koko barimo cyangwa ngo tumenye umubare wabo."
Furaha yakomeje ati" Byatangiye kucyumweru kugeza n'ubu ntabwo turababona . Igikorwa turimo n'icy'ubutabazi kandi ntituramenya ko abo bantu barimo "
0 Ibitekerezo