Ingabo z’ihuriro Front pour la Refondation de la Nation (FRN) zatangaje ko zafashe agace ka Bunyakiri, gaherereye muri Teritwari ya Kalehe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Iri fatwa ryabaye mu gitondo cyo ku wa Gatandatu, tariki ya 7 Ugushyingo 2026, nyuma y’imirwano yahuje FRN n’ingabo zishyigikiye ubutegetsi bwa Kinshasa.
Amakuru atangazwa na BWIZA avuga ko imirwano yari imaze iminsi hagati y’impande zombi. Mbere yo gufata Bunyakiri, FRN yari yanigaruriye ibindi bice birimo Bitare na Karambi.
Akamaro ka Bunyakiri
Bunyakiri ni agace ko mu misozi ya Kalehe, kari ku muhanda wa RN3 uhuza Bukavu n'ibice bya Kalehe ugakomeza werekeza i Walikale, muri Kivu y’Amajyaruguru.
Kuba kari kuri uyu muhanda bituma gafite akamaro mu kugenzura ingendo z’ingabo no guhuza ibikorwa hagati y'ibice bitandukanye by'uburasirazuba bwa RDC.
Kegereye kandi Pariki y’Igihugu ya Kahuzi-Biega, agace kavugwamo ibikorwa by'imitwe yitwaje intwaro irimo FARDC, FDLR na Wazalendo.
0 Ibitekerezo