Mu Burundi, ibura ry’amazi meza mu mujyi wa Gitega rimaze iminsi ari ikibazo gikomereye Abanyeshuri  biga mu mashuri acumbikira abanyeshuri, aho bamwe bamaze kugerwaho n'icyorezo cy’impiswi iterwa n’isuku nke.

Radiyo Publique Africaine (RPA) yatangaje ko amashuri arimo Christ-Roi, CND na ENG ari mu ahanganye n’ikibazo cyo kubona amazi ahagije. Abanyeshuri bahaguruka mu gitondo kare bakajya gushaka amazi mu bibaya bikikije umujyi, bikababuza umwanya wo kwiga kandi bikabangamira n’imitegurire y’amafunguro tutibagiwe n'amasomo. 

Abaturage n’abanyeshuri kandi bahurira ku mavomo y’amazi amwe, rimwe na rimwe bigateza akavuyo. Abanyeshuri bamwe ntibabona amazi ahagije yo kwiyuhagira no kugira isuku, mu gihe amakuru yatangajwe na RPA avuga ko hari abagaragaje ibimenyetso by’impiswi. Abarebwa n’iki kibazo basabye ikigo REGIDESO gishinzwe gutanga amazi n’amashanyarazi gusubiza amazi mu mashuri no mu bice bitandukanye by’umujyi wa Gitega. 

Iki kibazo ntikigarukira i Gitega gusa, kuko n’ahandi mu Burundi hagaragaye ibura ry’amazi meza. Nubwo REGIDESO ivuga ko iri gushaka ibisubizo, abaturage baracyategereje ko amazi aboneka ku buryo burambye. Ibi birerekana ko kubona amazi meza ari ingenzi ku buzima bw’abanyeshuri, isuku mu mashuri n’imigendekere myiza y’amasomo.