Umwana witwa Ukwishatse w’imyaka 7 woherejwe kurinda umurima w’umuceri agwa mu kidendezi cy’amazi arapfa.

Byabereye mu Mudugudu wa Karehe, Akagari ka Sheli, Umurenge wa Rugarika.

Gitifu w’Umurenge wa Rugarika, Nkurunziza Jean de Dieu yabwiye UMUSEKE ko ababyeyi ba Ukwishatse bamutumye kurinda umurima w’umuceri avuye ku ishuri, agezeyo agwa mu kidendezi cy’amazi ari mu kinogo bacukuyemo umucanga ahita apfa.

Gitifu Nkurunziza avuga ko ababyeyi bakomeje gutegereza ko umwana ataha bigera saa mbili z’ijoro (20h00) ataraboneka.

Ati: “Bagiye kumushaka basanga yarangije gupfa, kandi yaguye mu kinogo cy’aho bacukuraga umucanga.”

Nkurunziza avuga ko bibabaje kumva umwana w’imyaka 7 y’amavuko yoherezwa kurinda umurima w’umuceri bikageza nijoro ababyeyi be batazi aho aherereye.

Gitifu Nkurunziza yasabye ababyeyi bose muri rusange kwita ku bana barera, bakajya bamenya aho berekeje kugira ngo babarinde impanuka n’ibindi bibazo by’ihohotera bishobora kubabaho.