Abantu bagera ku 20.000 bamaze kugaragaraho ikibazo cy'imirire mibi ikabije yo ku rwego ruciriritse kuva muri Mutarama 2026, mu gace k'ubuzima ka Kibirizi, muri Teritwari ya Rutshuru, mu Ntara ya Kivu y'Amajyaruguru, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iki kibazo kireba cyane cyane abana bari munsi y'imyaka itandatu, abagore batwite n'abonsa, kikaba cyiyongera ku zindi mbogamizi z'ubuzima abaturage bo muri aka gace bahanganye na zo, zirimo icyorezo cy'iseru.

Jérémie Malimingi, umuyobozi ushinzwe kugenzura ibikorwa by'ubuforomo muri zone y'ubuzima ya Kibirizi, yabwiye ikinyamakuru ACTUALITE.CD ko umubare munini w'abafite imirire mibi n'ubushobozi buke bwo kubitaho ari ikibazo gikomeye ku bigo nderabuzima byo muri ako gace.

Yavuze ko kuva umwaka wa 2026 watangira, hamaze kubarurwa abantu hafi 20.000 bafite imirire mibi ikabije yo ku rwego ruciriritse, aho abana bari munsi y'imyaka itandatu, abagore batwite n'abonsa ari bo bibasiwe cyane.

Mu guhangana n'iki kibazo, umuryango wa Caritas uri gufasha mu kwita ku bana bafite imirire mibi ndetse n'abagore batwite n'abonsa.

Gusa ubufasha butangwa ntibuhagije ngo bukemure ibibazo byose by'ubuzima abaturage bafite.

Jérémie Malimingi yavuze ko hari n'abandi baturage bakeneye ubufasha bwihariye, ariko bakaba batarabona abafatanyabikorwa babitaho, barimo abantu babana na virusi itera SIDA ndetse n'abarwayi b'igituntu.

Yagaragaje ko hakenewe abandi bafatanyabikorwa kugira ngo ubufasha bw'ubuvuzi n'ubw'imirire bugere ku baturage bose babukeneye.

Iki kibazo cyongeye kugaragaza ubukana bw'ibibazo by'ubuzima abaturage bo muri Kibirizi bahanganye na byo, by'umwihariko ibyibasira abana n'abandi bantu bari mu byiciro byugarijwe kurusha ibindi.

Abashinzwe ubuzima barasaba imiryango itabara imbabare n'abafatanyabikorwa mu rwego rw'ubuzima kongera ubufasha, kugira ngo abaturage babashe kubona serivisi z'ubuvuzi n'ubufasha bw'imirire bukenewe.