Abantu batatu bishwe barashwe n’umusirikare wa Congo nyuma yo kugira umujinya biturutse ku mukobwa yashakagaho urukundo akarumwima.
Byabereye mu gace kitwa Lifembe, muri Gurupema ya Walesu Vonkutu, mu karere ka Irumu mu Ntara ya Ituri.
Itangazo ryasohowe ku wa Gatandatu, tariki ya 14 Ugushyingo, 2026 n’ihuriro ry’imiryango itari iya Leta (sosiyete sivile) muri ako gace, ryemeza ko umusirikare mu ngabo za Leta ya Congo, FARDC yarashe amasasu menshi nyuma yo kwangirwa n’umugore yashakaga gutereta.
Ibi byateye ubwoba abaturage, kuko amasasu yafashe abantu batatu bahasiga ubuzima.
Imiryango ya sosiyete sivile yamaganye iki gikorwa ivuga ko ari “ihohoterwa rikomeye ry’uburenganzira bwa muntu,” kandi isaba ko ubutabera bukora akazi kabwo.
Ku wa Gatatu, tariki ya 11 Ugushyingo, 2026 nibwo uriya musirikare wa FARDC wari mu gace ka Lifembe ashaka indaya (inshoreke) yatangiraga kurasa amasasu ahantu hose.
Yatangiye kurasa nyuma y’uko umugore yashakaga gutereta amwangiye.
Abantu batatu barasiwe aho bahita bapfa ako kanya. Nk’uko byatangajwe n’ihuriro rya sosiyete sivile muri ako gace, uwabanje kuraswa ni umugore ufite imyaka iri hagati ya 40 na 50, wari aho hantu yigendera.
Uwa kabiri ni umuhinzi warashwe ubwo yari mu murima we ahinga.
Mbere yo guhunga aho ibintu byabereye, uwo musirikare yongeye kurasa isasu rifata umwana uri munsi y’imyaka itanu mu gituza, na we ahita apfa.
Nyuma yo kumenyeshwa ibyabaye, ubuyobozi bw’aho bufatanyije n’itsinda ry’ubutabazi rya Croix-Rouge bwageze aho ibintu byabereye ku wa Kane kugira ngo bafashe mu gushyingura abishwe.
Umwe mu bahagarariye sosiyete sivile mu gace ka Irumu, wanze ko izina rye ridatangazwa, yasabye ubutabera bwa gisirikare gukora iperereza, kugira ngo ukekwaho gukora iki “gikorwa gikomeye cyo guhohotera uburenganzira bwa muntu” abazwe ibyo yakoze binyuze mu rubanza rwo mu ruhame.
Ati “Turasaba ubushinjacyaha bwa gisirikare gufata ukekwaho icyaha. Byongeye kandi, turasaba ubuyobozi bwa letagufasha imiryango y’abishwe.”
Radio Okapi ivuga ko umwe mu bayobozi bo ku rwego rw’ibanze muri kariya gace yemeza ko ibindi bikorwa nka biriya bikunze no kuba mu gace ka Walese Vonkutu, agace kashegeshwe n’ibibazo by’ihohoterwa rikorerwa abaturage n’inyeshyamba zo mu mutwe w’iterabwoba wa ADF, ndetse n’imitwe ya Mai-Mai.
0 Ibitekerezo