Ubucuruzi bw’abakomoka ku mugabane w’Aziya burimo gufungwa muri Eswatini mu gihe leta y’icyo gihugu irimo guhashya ibigo by’ubucuruzi by’abanyamahanga.

Uko guhashya ubwo bucuruzi kubaye nyuma yuko inteko ishingamategeko yemeje itegeko ryo kongerera abaturage ubushobozi mu by’ubukungu, rigamije kongera ubucuruzi bw’Aba- emaSwati – nkuko abaturage b’ubwo bwami bitwa – no gutuma barushaho kwitabira ubucuruzi.

Iryo tegeko rigiyeho rikurikiye ibirego byatanzwe n’abacuruzi bo muri icyo gihugu bavuga ko ubucuruzi bw’abanyamahanga burimo kuvogera ubucuruzi gakondo bwo muri icyo gihugu, kongera ihatana mu bucuruzi no guteza inkeke ku mibereho.

Afurika y’Epfo yo yabayemo ibikorwa bikaze cyane byo gushyira mu ngiro ihashywa ry’ubucuruzi bw’abanyamahanga, birimo ibikorwa byo gusaka, guta muri yombi no kubangamira ubucuruzi buciriritse bw’abanyamahanga, mu gihe Kenya na yo yakajije ingamba ku bacuruzi b’abanyamahanga.

Ishyirwa mu ngiro ry’iryo tegeko muri Eswatini ryateje impaka zikomeye mu nteko ishingamategeko, abadepite bacikamo ibice ku ngingo ijyanye n’igihe byafata kugira ngo ubucuruzi bw’abanyamahanga bube bwamaze kuva muri icyo gihugu.

Depite Welcome Dlamini, uhagarariye akarere ka Mbabane East, ku wa kabiri yabwiye inteko ishingamategeko ko abategetsi bo muri minisiteri y’ubucuruzi bamaze gutangira gushyira mu bikorwa iryo tegeko bagafunga amaduka y’Abanya-Aziya.

Depite Tanele Magagula, uhagarariye akarere ka Hhohho, yasabye ko hagira igikorwa ako kanya, avuga ko “Ubucuruzi bw’abanyamahanga mu turere tw’icyaro bugomba gufatwa aka kanya”.

Ariko Depite Dlamini yibajije niba ba rwiyemezamirimo bo muri Eswatini biteguye gusimbura ubwo bucuruzi, avuga ko abanyamahanga bakwiye guhabwa igihe cyo kubanza guhugura abazabasimbura.