Umuyobozi w’agateganyo ushinzwe gutanga amakuru mu gisirikare cya Uganda, Col. Chris Magezi yahakanye isano iyo ari yo yose baba bafitanye n’indege yahanukiye mu Minembwe ku cyumweru.
Mu masaha ya mu gitondo ahagana saa 06h00 a.m nibwo indege “byavuzwe ko ari iy’ingabo za Congo” n’Umuvuguzi wa FRN, Lawrence Kanyuka wemeje ko inyeshyamba avugira ari zo zayihanuye.
Nyuma haje kugaragara amashusho arimo umugabo wakomeretse cyane ari muri iyo ndege, yemeza ko ari uwo muri Uganda, kandi yahawe akazi na leta y’icyo gihugu, akaba yaravuze ko ari umusirikare wa UPDF.
Col. Chris Magezi mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, yavuze ko igisirikare cya Uganda nta ho gihuriye n’iriya ndege.
Ati: “UPDF nta ho ihuriye n’iriya ndege yarasiwe mu Minembwe. Twafatiye ibihano iriya Kampani.”
Kugeza ubu ntacyo igisirikare cya Congo kiratangaza ku by’iriya ndege inyeshyamba za FRN n’abatuye Minembwe bavuga ko imaze iminsi ibagabaho ibitero, byanakomerekeje abaturage b’abasivile, binasenya ibikorwa remezo bitandukanye.
Igisirikare cy’u Burundi na cyo cyashyizwe mu majwi ko cyaba ari cyo cyahaye akazi bene iriya ndege, binyuze mu ijwi ry’Umuvugizi wacyo, Gaspard Baratuza, yavuze ko ingabo zabo ziri muri Congo ku bwumvikane bw’ibihugu kandi zirwanira ku butaka gusa.
Muri iriya ndege harimo abantu bane, babiri bahasize ubuzima, abandi babiri barafatwa. Abafashwe barimo umupilote wari uyitwaye witwa Alexandre Villette, ukomoka muri Africa y’Epfo, ndetse n’undi uvuga ko ari Injiniyeri ukomoka muri Uganda.
Kugeza ubu ntiharamenyekana uko iriya ndege yarashwe n’intwaro zakoreshejwe mu kuyirasa, ndetse n’abari bayihaye ubutumwa.
Cyakora uriya ukomoka muri Uganda yavuze ko indege yari mu kazi ko gutata. Umupilote wafashwe we avuga ko yari amaze kurasa bombe imwe.
Umuvugizi wa Twirwaneho, Rugabo Fidele we yemeza ko iriya ndege yari kumwe n’inde ngenzi yayo, zikaba zaravuye i Kalemie zifite gahunda yo kurasa mu Minembwe.
0 Ibitekerezo