Umupolisi wari uyoboye sitasiyo ya Polisi ya Buraza, mu Ntara ya Gitega mu Burundi, witwa Niragira Sébastien, yasanzwe yapfuye mu ruzi rwa Ruvyironza ruherereye muri Komine ya Bugendana.
Amakuru yatangajwe na Polisi yo muri Komine ya Bugendana avuga ko uyu mupolisi yaba yaraguye muri urwo ruzi, aho umurambo we waje kuboneka ureremba mu mazi. Yakomokaga muri Komine ya Shombo, na yo iherereye mu Ntara ya Gitega.
Iruhande rw'aho umurambo we wasanzwe, habonetse inyandiko bikekwa ko yasize yanditse. Muri izo nyandiko harimo amagambo agaragaza ko yari afite ibibazo byo mu muryango bifitanye isano n'umugore we na nyirabukwe, ndetse n'ibirego bivuga iby'amarozi n'umupadiri wo muri Yoba.
Komiseri wa Polisi muri Bugendana yavuze ko ibyabaye byabaye ahagana saa munani z'ijoro. Abapolisi bageze aho byabereye basanze umurambo we ureremba mu mazi, afite igikomere ku kuguru kw'ibumoso, bikekwa ko cyatewe n'amabuye yari mu ruzi.
Imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Probox yari atunze na yo yasanzwe hafi y'inkombe z'urwo ruzi, ahagana ku mupaka utandukanya amakomine ya Bugendana na Gitega.
Polisi y'u Burundi yatangaje ko iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane neza icyateye urupfu rwa Niragira Sébastien n'imiterere yarwo
0 Ibitekerezo