Bamwe mu batuye mu Kagari ka Kayenzi mu Murenge wa Bushoki mu Karere ka Rulindo, barasaba ko ibigega by’amazi ajya iwabo byakozwa, kuko ubu bashotse ibishanga n’amasoko kubera ko amazi asigaye afite impumuro mbi, akaba atanyobwa. Ubuyobozi bubifite mu nshingano, buvuga ko bugiye kugenzura ukuri kwabyo.

Ni ikibazo kigaragazwa na bamwe mu batuye mu midugudu itandukanye yo mu Kagari ka Kayenzi mu Murenge wa Bushoki mu Karere ka Rulindo, bavuga ko bongeye gushoka ibishanga n’amasoko y’amazi, kuko amazi yo mu mavomo bahawe atagifiye impumuro nziza nubwo aba asa neza. Bahamya ko impamvu yabyo ari uko ibigega avamo kuva byubakwa batarabona byozwa, bagasaba ko byakozwa, bakongera kuvoma ndetse bakananywa amazi meza.

Umuyobozi wungirije mu mushinga COWBE, ushinzwe gukwirakwiza amazi muri iki gice, HAVUGIMANA Ferdinard, avuga ko batari babizi, bakaba bagiye kubisuzuma.

Abahanga mu by'ubuzima bavuga ko amazi yanduye ashobora kuba isoko y’indwara zitandukanye ziterwa n'imyanda iba mu mazi, zishobora no kuganisha no ku rupfu igihe zitatahuwe kare ngo zivurwe. Muri 2025, abaturage 85% ba Rulindo ni bo bagerwagaho n’amazi meza, hakaba hari gahunda yo gukomeza gusana no kubaka indi miyoboro mishya y'amazi, kugira ngo na 15% basigaye bazabe bayahawe bitarenze muri 2029.