Mgr Fulgence Muteba Mugalu uyobora Inama y’Abepisikopi Gatolika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (CENCO), yaburiye abayobozi b’Umujyi wa Lubumbashi ku ngaruka zo kubangamira ubwisanzure bw’abaturage mu bijyanye no gusenga.

Ibi yabigarutseho ku wa Mbere tariki ya 23 Ugushyingo 2026, mu kiganiro cyabereye ku rubuga rwa Space kuri X cyateguwe n’umunyamakuru Stanis Bujakera Tshiamala, aho yanenze inzego z’umutekano zashyizeho inzitizi zabujije abakirisitu Gatolika gukora urugendo rw’amahoro bari bateguye.

Mgr Fulgence Muteba yavuze ko ubwisanzure bwo gusenga ari bumwe mu burenganzira bw’ibanze umuntu agomba kugira, anashinja inzego z’umutekano kubangamira abakirisitu bashakaga kwitabira ibikorwa by’amasengesho. Yavuze ko hari amaparuwasi yabujijwe kuvuza inzogera, ndetse bamwe mu bakirisitu bakangirwa kwinjira mu nsengero kugira ngo bitabire Misa.

Yagize ati: “Ubwisanzure bwo gusenga ni bwo bwisanzure bwa mbere. Ibyo ni ibintu bikomeye cyane ku buryo nibaza niba koko abantu bayobora inzego zacu babizi.”

Uyu muyobozi wa Kiliziya Gatolika yanenze ifatwa ry’abantu batanu bo mu rwego rw’imari rw’Arikidiyosezi ya Lubumbashi, avuga ko bari bahugiye mu gushyiraho urubuga rwari gukorerwaho amasengesho mbere y’urwo rugendo.

Yasobanuye kandi ko urwo rugendo rwari rufite intego yo gusaba ko hashyirwa mu bikorwa icyemezo cy’inkiko kijyanye n’ubutaka bwa Seminari Nkuru ya Saint-Paul iherereye mu gace ka Tshamalale, muri Lubumbashi. Kiliziya ivuga ko ubwo butaka bwaguzwe mu 1976, ariko bukaba bwaragiye bwigarurirwa n’abantu bubakaho inyubako ivuga ko zitemewe.

Mgr Muteba yavuze ko Kiliziya yatsinze imanza zitandukanye kuri iki kibazo, ariko ibyemezo by’inkiko birimo n’itegeko ryo gusenya inyubako zubatswe kuri ubwo butaka bikaba bitarashyirwa mu bikorwa.

Ku bijyanye n’impamvu ubuyobozi bw’Umujyi wa Lubumbashi bwavuze ko urwo rugendo rutari rwemerewe, Mgr Muteba yavuze ko Kiliziya yari yaramenyesheje inzego zibishinzwe ibijyanye n’ikorwa ryarwo, ashimangira ko Itegeko Nshinga rya RDC riteganya uburyo bwo kumenyesha inzego mbere yo gukora imyigaragambyo.

Yaburiye ababigizemo uruhare ko ibikorwa byo kubangamira Kiliziya n’ahantu hera bishobora kugira ingaruka zikomeye, avuga ko amateka ya Kiliziya agaragaza ko ibikorwa nk’ibyo bitajya birangira neza.

Ibi bibaye mu gihe umwuka utari mwiza ukomeje kugaragara hagati y’inzego z’ubutegetsi n’abayobozi ba Kiliziya Gatolika muri RDC, nyuma y’ibikorwa by’inzego z’umutekano byabaye i Lubumbashi no muri Kinshasa.