Papa Leo XIV, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, yasubiye muri Vatican nyuma y’iminsi ine yari amaze mu bitaro i Roma mu Butaliyani, aho yari amaze kubagwa kanseri y’ibihaha.

Abaganga batangaje ko ubuzima bwe bwari bumaze kumera neza ku buryo yashoboraga gusubira mu mirimo ye isanzwe buhoro buhoro.

Ku wa 17 Ukwakira 2026, Papa Leo XIV w’imyaka 71 yasohotse mu bitaro bya Gemelli i Roma, nyuma yo kubagwa ku wa 13 Ukwakira 2026.

Yagaragaye agenda nta muntu umufashe, asezera ku baganga n’abandi bari baje kumwereka ko bamushyigikiye.

Iyi nkuru yatanze icyizere ku bakirisitu Gatolika n’abandi bakomeje gukurikiranira hafi uko ubuzima bwe buhagaze, cyane ko yari amaze iminsi ari mu bitaro nyuma yo gusangwamo kanseri y’ibihaha.

Nk’uko Reuters na Vatican News byabitangaje, abaganga bamukurikiranaga basuzumye ibipimo by’amaraso n’ifoto y’ibihaha, basanga ubuzima bwe bumaze gutera imbere ku buryo yashoboraga kuva mu bitaro.

Kanseri yasanganywe yatumye abaganga bamubaga

Papa Leo XIV yabazwe ku wa 13 Ukwakira 2026, abaganga bakuramo igice cyo hasi cy’uruhande rw’iburyo rw’ibihaha bye, nyuma yo gusangamo ikibyimba cyaje kwemezwa ko ari kanseri.

Indwara yasanganywe ni (lung adenocarcinoma )ubwoko bwa kanseri y’ibihaha bukomoka mu turemangingo dukora ibintu bifasha umubiri, harimo n’amatembabuzi.

Kubagwa byagenze neza kandi nta ngorane zikomeye zahise zitangazwa.

Mu minsi yakurikiyeho, abaganga bakomeje gukurikirana uko ibihaha bye byakira, bamufasha gukora imyitozo yo guhumeka no kongera gusubira mu bikorwa bya buri munsi.

Nubwo yashoboye kuva mu bitaro mbere y’igihe cyari cyitezwe, abaganga bagaragaje ko yari agikeneye igihe cyo gukira neza.

Papa Leo yagaragaye asezera ku bamwifurizaga gukira vuba

Ubwo yasohokaga mu bitaro bya Gemelli, Papa Leo XIV yagaragaye afite akanyamuneza, agenda wenyine agana ku modoka yari imutegereje.

Yahagaritse akanya asuhuza abantu bari baje kumwereka ko bamushyigikiye, anaganira n’umukobwa w’imyaka 13 ukomoka muri Ukraine wari uri muri ibyo bitaro arimo kuvurwa kanseri.

Uyu mukobwa witwa Varvara yari yarigeze guhura na Papa Leo mbere, amuha ifoto y’urwibutso n’impano nto ubwo yari agiye gusubira muri Vatican.

Ibi byongeye kugaragaza uburyo Papa Leo yakomeje kwakira abantu no kubagaragariza urugwiro, nubwo yari akirimo gukira nyuma yo kubagwa.

Yari ateganyijwe gusubira mu mirimo ye

Nyuma yo gusubira muri Vatican, Papa Leo XIV yari ateganyijwe kuyobora isengesho rya Angelus ku Cyumweru, tariki ya 18 Ukwakira 2026, ari ku idirishya ry’inzu ye yo muri Vatican.

Iri sengesho ni kimwe mu bikorwa bisanzwe bikurikirwa n’abakirisitu Gatolika bo hirya no hino ku Isi.

Icyakora, nyuma yo kubagwa, ibikorwa bye byagombaga gukorwa hitawe ku nama z’abaganga no ku buryo ubuzima bwe bukomeza kumera neza.

Abaganga bari batangaje ko gukira kwe kugenda neza, ariko ko yari agikeneye igihe cyo gukira burundu.

Urugendo muri Amerika y’Epfo ruracyateganyijwe

Nubwo Papa Leo XIV yari amaze kubagwa kanseri y’ibihaha, Vatican yari itaratangaza ko urugendo rwe rwari ruteganyijwe muri Amerika y’Epfo rugomba guhagarikwa.

Urwo rugendo rwari ruteganyijwe kuva ku wa 6 kugeza ku wa 17 Ugushyingo 2026, rukazanyura muri Uruguay, Argentina na Peru.

Abaganga bavuze ko kugeza icyo gihe nta mpamvu z’ubuvuzi zari zihari zatuma urwo rugendo ruhagarikwa, ariko ko gukira kwe kugomba gukomeza gukurikiranwa.

Kuba Papa Leo yarashoboye kuva mu bitaro nyuma y’iminsi ine gusa ni intambwe nziza mu rugendo rwe rwo gukira.

Icyakora, uko azakomeza kumererwa bizashingira ku isuzuma ry’abaganga no ku buryo umubiri we uzakira nyuma yo kubagwa.