Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yahakanye ibirego by’uko hari politiki igamije kubuza abaturage gukoresha uburenganzira bwabo, irimo ubwisanzure mu bya politiki no gukora imyigaragambyo. Ibi byatangajwe na Samuel Mbemba Kabuya, Minisitiri w’Uburenganzira bwa Muntu, ubwo yitabiraga inama y’Inama y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe uburenganzira bwa muntu yabereye i Genève mu Busuwisi.

Uyu muyobozi yabivugiye mu biganiro byibanze ku miterere y’uburenganzira bwa muntu muri RDC, mu nama ya 63 y’Inama y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe uburenganzira bwa muntu. Yavuze ko leta idafite politiki yo guhonyora uburenganzira bwa muntu , ashimangira ko ibibazo by’ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu byagaragajwe bishyikirizwa ubutabera.

Samuel Mbemba yagarutse ku manza 560 zavuzwe muri raporo ya Komiseri Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe uburenganzira bwa muntu, avuga ko ari urugero rw’ingamba zo guhangana n’abica amategeko. Yongeyeho ko ibirego bishya by’ihohoterwa ryabaye mu myigaragambyo ya politiki na byo byatangiye gukorwaho iperereza ry’ubutabera.

Minisitiri Mbemba kandi yavuze ko igihugu gikeneye ubufasha mpuzamahanga mu kongera ubushobozi bw’inzego z’ubutabera, cyane cyane mu bijyanye n’ubuvuzi n’iperereza ku mpfu,  kubungabunga ibimenyetso no gushyira mu bikorwa ubutabera bw’inzibacyuho.

Yasabye abafatanyabikorwa mpuzamahanga gufasha mu guhugura abaganga b’inzobere mu gusuzuma ibyaha by'ubwicanyi bwa hato na hato.

Ibi bibaye mu gihe muri RDC hakomeje impaka ku burenganzira bwo gukora imyigaragambyo, cyane cyane ku bijyanye n’imyigaragambyo y’ihuriro C64 ritavuga rumwe n’ubutegetsi. Iri huriro risaba kubahiriza Itegeko Nshinga, ibiganiro bya politiki byitabirwa n’impande zinyuranye ndetse no kubahiriza gahunda y’imiyoborere ishingiye ku mategeko.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bashinja inzego z’umutekano gukoresha ingufu mu guhagarika imyigaragambyo, mu gihe ubutegetsi buhakana ibyo birego. Ihuriro C64 risaba ko hakorwa iperereza ryigenga kugira ngo hamenyekane ibyabaye n’ababigizemo uruhare, nyuma y’uko umuntu umwe wo mu batavuga rumwe n’ubutegetsi apfuye mu myigaragambyo iheruka.

Iyi raporo igaragaza uko leta ya Kinshasa yisobanura ku birego by’ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu, mu gihe abatavuga rumwe na yo n’imiryango iharanira ubwo burenganzira bakomeje gusaba ko ubwisanzure bw’abaturage burindwa kandi ko abakekwaho ibyaha babibazwa n’ubutabera.