Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyatangaje ko cyiteguye kurinda abaturage ba Minembwe, nyuma yo kongera kwigarurira agace ka Rugezi kari hafi y'iki kigo, mu gace ka Fizi, mu Ntara ya Kivu y'Amajyepfo.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa Gatatu tariki ya 18 Ugushyingo 2026, FARDC yashinje umutwe wa FRN gukoresha abaturage nk'ingabo zikingira (human shields), ivuga ko ari ibikorwa binyuranyije n'amategeko mpuzamahanga agenga intambara kandi bishobora gufatwa nk'ibyaha by'intambara n'ibyibasiye inyokomuntu.
FARDC yasabye abaturage ba Minembwe kuba maso, kwirinda gukoreshwa mu nyungu z'imitwe yitwaje intwaro n'abanyapolitiki ivuga ko bakorera u Rwanda, ndetse no kutagendera ku butumwa bw'ubushyamirane no kubiba amacakubiri. Yabijeje ko izabarinda yubahiriza amategeko mpuzamahanga arengera abasivili.
Ibi bibaye nyuma y'uko FARDC yigaruriye agace ka Rugezi, kari ku birometero hafi 15 uvuye mu Mujyi wa Minembwe. Ako gace kari kamaze igihe kivugwamo imirwano ikomeye n'ibitero by'ibisasu.
Amakuru atangwa n'abatangabuhamya avuga ko ingabo za Leta ya Congo zikomeje ibikorwa byo kwigarurira uduce two mu misozi miremire ya Kivu y'Amajyepfo, twari dufatwa nk'ibirindiro by'imitwe ya Twirwaheno na Red Tabara ifatanyije na FRN.
Hagati aho, umutekano n'ibikorwa by'ubutabazi mu nkengero za Minembwe bikomeje kuba ikibazo gikomeye, mu gihe Leta ya Kinshasa na FRN bikomeje gushinjanya kubangamira abaturage no guteza umutekano muke.
0 Ibitekerezo