Ingamba nshya zashyizweho ku mipaka ihuza umujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’umujyi wa Gisenyi mu Rwanda zatumye abaturage bongera kugira impungenge ku koroherezwa mu ngendo no mu bikorwa by’ubucuruzi. Izi ngamba zatangiye gukurikizwa ku wa 10 Ukwakira 2026, nk’uko Radio Okapi yabitangaje.
Amakuru yatangajwe n’iki gitangazamakuru avuga ko abambuka iyi mipaka basabwe kubahiriza amabwiriza mashya agenga ingendo hagati y’ibihugu byombi. Bamwe mu baturage bagaragaje impungenge z’uko izi mpinduka zishobora kubagora mu mibereho ya buri munsi, cyane cyane abahora bambuka umupaka bajya mu kazi, mu bucuruzi cyangwa gusura imiryango yabo.
Umupaka wa Goma na Gisenyi ufatiye abaturage runini ku mpande zombi, kuko bawifashisha mu bikorwa bitandukanye by’ubukungu n’imibereho. Izi ngamba nshya zije mu gihe ubuhahirane hagati y’iyi mijyi bwari bumaze kongera gusubukurwa nyuma y’ibihe by’ifungwa ry’umupaka. Abaturage bategereje ibisobanuro birambuye ku mpamvu z’izi ngamba, igihe zizamara n’ingaruka zizagira ku buzima bwabo.
0 Ibitekerezo