Abantu barenga 5.000 bahunze inkambi babagamo mu karere ka Djugu, mu ntara ya Ituri, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), kubera ubwoba bw’ibitero bikomeje kugabwa n’imitwe yitwaje intwaro. Aba baturage bahungiye hafi y’ibirindiro by’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri muri Congo (MONUSCO), mu duce twa Roe na Drodro, nk’uko Radio Okapi yabitangaje.
Amakuru yatangajwe avuga ko abaturage bahunze kubera ubwoba bw’imirwano ishobora kwaduka hagati y’imitwe yitwaje intwaro, irimo CODECO na CRP. Mu rwego rwo kurinda abasivili, ingabo za MONUSCO zakajije ingamba z’umutekano muri utwo duce, zikora amarondo kandi zifata ingamba zo gukumira abarwanyi bashobora kwegera aho abaturage bahungiye.
Iki kibazo gikomeje guteza impungenge ku mutekano w’abaturage, cyane cyane abana n’abandi baturage batishoboye. MONUSCO yakomeje ibikorwa byo kurinda abasivili no gutanga ubufasha ku bakomeretse, mu gihe umutekano ukomeje kuba mubi mu bice bimwe na bimwe bya Ituri.
0 Ibitekerezo