Joseph Kabila wayoboye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yavuze ko guhonyora uburenganzira bwa muntu n’ubwisanzure bw’abaturage bikomeje kwiyongera muri iki gihugu, ashinja ubutegetsi buriho gufata no gufunga abantu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Mu ijambo yagejeje ku banyagihugu kuri uyu wa Gatanu tariki 09 Ukwakira 2026, yagarutse no ku ifungwa avuga ko ridakurikije amategeko ryibasira Abajenerali, ba Ofisiye bakuru n’abato, abasirikare basanzwe, abayobozi bakuru bo mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, abaharanira uburenganzira bwa muntu, abanyamakuru n’abandi baturage.

Kabila yavuze ko bamwe mu basirikare bafunzwe, ngo nyuma yo kwamburwa ubufasha n’ubuvuzi bw’ibanze, bamaze gupfira muri gereza. Yanagarutse ku bwicanyi bwakorewe abantu benshi, avuga ko bitigeze bikurikirwa n’ubutabera bukomeye cyangwa ibihano bikwiye.

Yagize ati: “Ku bijyanye n’imiyoborere, ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu n’ubwisanzure bw’abaturage, ifatwa n’ifungwa bidakurikije amategeko ry’abajenerali, ba ofisiye bakuru n’abato ndetse n’abasirikare - benshi muri bo bakaba baramaze gupfira muri gereza nyuma yo kwamburwa ubufasha n’ubuvuzi by’ibanze - ndetse n’abayobozi bakuru b’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, abaharanira uburenganzira bwa muntu, abanyamakuru n’abandi baturage, n’ubwicanyi bwakorewe abantu benshi bidakurikiranwa n’ubutabera cyangwa ibihano bikomeye, byageze ku rwego rutigeze rubaho.”

KABILA ASHINJA UBUTEGETSI BWA RDC KWANGA IBIGANIRO BIGAMIJE AMAHORO

Joseph ashinja ubutegetsi bwa Kinshasa kwanga inzira z’ibiganiro zigamije gushaka amahoro, agashimangira ko bushaka ko abatavuga rumwe na bwo bemera ibitekerezo n’imikorere yabwo nta mpaka cyangwa ibiganiro bibayeho.

Kabila yavuze ko ubutegetsi buriho bwagiye bwanga gahunda zitandukanye zigamije gukemura amakimbirane binyuze mu biganiro, zirimo izashyizweho n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Umuryango w’Ubukungu uhuza Ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SADC), Umuryango uhuza Ibihugu byo muri Afurika yo Hagati (ECCAS), Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), ndetse n’iz’ibindi bihugu bifitanye ubucuti na RDC.

Yavuze kandi ko n’igitekerezo cy’inama y’Abepiskopi Gatolika bo muri Congo, ihuriro rya CENCO, n’ihuriro ry’amatorero ya Gikristu (ECC), kigamije kwimakaza amahoro no kubana mu bwumvikane, na cyo kitakiriwe neza n’ubutegetsi, nubwo yavuze ko gishyigikiwe n’abaturage benshi ndetse n’inzego za politiki n’imibereho y’Igihugu.

Kabila yavuze ko igihe kigeze ngo ukuri kujye ahagaragara ku buryo ubutegetsi bwa Kinshasa bubona ibiganiro nk’inzira yo gukemura ibibazo.

Yagize ati: “Ubu butegetsi bwagiye bwanga mu buryo bugaragaza agasuzuguro inzira zose zigamije gushaka amahoro binyuze mu biganiro. Ku bwabwo, ibiganiro si amahitamo. Mu gihe igihugu kiri mu bibazo, ntibushaka igisubizo, ahubwo bushaka ko abantu bose batemera ibitekerezo n’imikorere yabwo babwumvira nta mpaka cyangwa ibisabwa.”

KABILA YENZE UBUTEGETSI BWA RDC BWUGARIJWE NA RUSWA, AMADENI N’AMASEZERANO Y’AMABUYE Y’AGACIRO

Joseph Kabila yavuze ko ubutegetsi buriho bwahaye intebe ruswa ikomeje kwiyongera, kunyereza umutungo wa Leta, amadeni Leta yishiramo n’amasezerano ajyanye n’amabuye y’agaciro y’iki gihugu.

Kabila yavuze ruswa no kunyereza umutungo wa Leta bikomeje gufata indi ntera, ashingira ku myanzuro y’Ibipimo bya Banki y’Isi ku miyoborere ku Isi (Worldwide Governance Indicators) yo mu myaka itanu ishize.

Yongeyeho ko amadeni ya Leta yazamutse cyane, avuga kuko amaze kurenga miliyari 18 z’amadolari ya Amerika. Yanenze kandi uburyo amabuye y’agaciro ya RDC agurishwa cyangwa ashyirwa mu masezerano atandukanye, avuga ko bishobora kubangamira ubwigenge bw’igihugu n’ahazaza h’abazagikomokaho.

Kabila yagize ati: “Amasezerano abogamiye cyane ku ruhande rumwe, ruswa no kunyereza umutungo wa Leta ntibyigeze biba ku rwego rwo hejuru nk’uru, nk’uko bigaragazwa na raporo za Banki y’Isi ku bipimo by’imiyoborere ku Isi zo mu myaka itanu ishize. Amadeni ya Leta yazamutse cyane, ku buryo ubu tuvuga amafaranga arenga miliyari 18 z’amadolari ya Amerika. Naho igurishwa ry’amabuye y’agaciro y’igihugu ntiryigeze rishyira imbere ubwigenge bw’Igihugu n’ahazaza h’abazakomokaho."