Abarwanyi bo mu mutwe wa Front pour la Refondation de la Nation (FRN), uyobowe na Joseph Kabila, bigaruriye agace ka Kawezi, kari ku ntera iri munsi ya kilometero 10 uvuye mu mujyi wa Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Ni amakuru yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Ukwakira 2026.
Imbuga zitandukanye z’amakuru zavuze ko Ingabo za FRN zafashe agace ka Kawezi kari mu bilometero 10 ujya mu Mujyi wa Uvira nyuma y’imirwano yari imaze igihe ihanganishije Ingabo za Leta ya Congo n’abazifasha bahanganaga n’abo muri FRN yahoze ari M23.
Umunyamakuru Wembi Steven ku rubuga rwa X yahasakarije amashusho arimo intwaro nyinshi avuga ko ari amasasu n’ibindi bikoresho bya gisirikare byatawe ku musozi wa Kawezi n’abasirikare b’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’iz’Burundi.
Muri ayo mashusho agaragaramo abarwanyi bo mu mutwe wa FRN bakusanya ayo masasu n’ibindi bikoresho bya gisirikare byari biri hasi.
Ifatwa ry’aka gace kari mu bilometero bitarenga 10 uvuye mu Mujyi wa Uvila byazamuye ubwoba ku ruhande rw’Ingabo za Leta ya Congo bw’uko aba barwanyi bahoze ari M23 baba bagamije kongera kwisubiza uyu mujyi uri ku rubibi rw’u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu Kuboza 2025 nibwo AFC/M23 yabaye FRN yigaruriye uyu Mujyi ariko ku ‘bw’ubusabe bwa Amerika’ aba barwanyi bafata icyemezo cyo kuva muri uwo Mujyi nta minsi myinshi bawumazemo.
Icyo gihe uyu Mujyi wasubiye mu bugenzuzi bwa FARDC na Wazalendo.
0 Ibitekerezo