Umunyamerika Erik Prince washinze ikigo cy’abacanshuro cya Blackwater, yashimye icyemezo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyo gufatira ibihano Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda n’ikigo cy’imari cya Zigama CSS, asaba ibihugu by’u Burayi na byo gufatira u Rwanda ibihano bisa n’ibyo.

Ku wa 28 Ukwakira 2026, ni bwo Minisiteri y’Imari ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ibihano kuri Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda na Zigama CSS, ishingiye ku byo ishinja inzego z’u Rwanda byo gushyigikira umutwe wa M23 mu ntambara imaze igihe mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Leta y’u Rwanda yahakanye ibirego byo gushyigikira uwo mutwe.

Minisitiri w’Imari wa Amerika, Scott Bessent, yavuze ko ibyo bihano ari igice cy'ingamba zo kotsa igitutu u Rwanda kugira ngo rwubahirize ibyo rwiyemeje mu masezerano ya Washington agamije kugarura amahoro mu karere.

Erik Prince yagaragaje ko ashyigikiye iki cyemezo, abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, aho yasabye n’ibihugu by’u Burayi gufatira u Rwanda ibihano.

Yagize ati: “Gufatira u Rwanda ibihano ni intambwe ikomeye mu guhagarika igitero cya Kagame kuri Congo. Kuba u Burayi ntacyo bukora kuri iki kibazo bishobora kurushaho kwangiza icyizere busanzwe bugirirwa ku rwego mpuzamahanga.”

Ibi Prince abitangaje mu gihe sosiyete ye ya Vectus Global ifite abakozi bakorera muri RDC, aho ifasha ubutegetsi bwa Kinshasa mu bikorwa by'umutekano no mu guhangana n'umutwe wa AFC/M23.

Ku wa 17 Nzeri 2026, abakozi ba Vectus Global bagabweho igitero mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Amakuru yatangajwe na Reuters, ishingiye ku bantu bafite amakuru kuri icyo gikorwa, yavugaga ko abantu bagera kuri 20 bishwe cyangwa bagakomereka.

Reuters yagaragaje ko hari amakuru y’abatangabuhamya bakeka ko ingabo z’u Rwanda zishobora kuba zaragize uruhare muri icyo gitero, gusa ibyo birego ntibyemejwe ku buryo bwigenga.

Erik Prince ni we washinze Blackwater, ikigo cy’abacanshuro cy’Abanyamerika cyamenyekanye cyane mu bikorwa by’umutekano mu bice bitandukanye by’Isi. Muri iki gihe, sosiyete ye ya Vectus Global ifite uruhare mu bikorwa by’umutekano muri RDC.