Polisi y’u Rwanda ikorera mu ntara y'amajyaruguru igaragaza ko nyuma yo guca inzoga zitemewe zakorerwaga mu turere tugize iyi ntara, ubu abatunda inzoga zo mu mashashi zizwi nka Kanyanga bakajije umurego aho mu byumweru bibiri hafashwe Litiro zigera ku bihumbi 4204 zikaba zarafashwe kuva tariki ya 12 kugeza kuwa 19 ukwakira 2026 .
Polisi itangaza ko izo nzoga zinjizwa mu gihugu zivuye hakurya y’imipaka aho abazitunda akenshi bakoresha ibinyabiziga bya moto ndetse n’amagare abandi bagahitamo kugenda n'amaguru bakaza bazihetse mu mugongo.
CIP Ngirabakunzi Ignace umuvugizi wa Polisi mu ntara y’amajyaruguru, avuga ko bamaze iminsi bahanganye n’ikibazo cy’ibiyobyabwenge ndetse n’inzoga z’inkorano aho imibare igaragaza biri kugabanuka ugerereranije na mbere kuko ibice byinshi byaho ibi biyobyabwenge Aho bikunze guturuka bagiye bahashyira Abapolisi.
CIP Ngirabakunzi akomeza asaba uruhare rwa buri wese mu bufatanye na Polisi mu gukumira izi nzoga bahereye ku Nzego z’ibanze.
Ati: “Kugira ngo duce izi nzoga birasaba uruhare rwa buri wese guhera ku mutuarage uri aho zambukirizwa n’aho zicururizwa. Inzego z’ibanze na zo ahenshi ziba zifite amakuru aruta ayo tuba dufite aho dukwiye kuyasangira abakora ubu bucuruzi bagafatwa.”
Imwe mu mirenge imaze iminsi ikorwamo umukwabo wo gufata Kanyanga harimo Kaniga na Cyumba yose yo muri Gicumbi na Kivuye muri Burera n'ibindi bice byo muri Musanze,Rulindo ndetse na Gakenke,Polisi ikavugako nta gahunda bafite yo kudohoka akaba ari ho bahera basaba abaturage kwitandukanya n’ibi bikorwa byo gutunda no gukwirakwiza ibiyobyabwenge birimo Kanyanga.
0 Ibitekerezo