Mu nama yahuje ubuyobozi bwa AFC/M23 n’itsinda ry’abahuza ryashyizweho n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), habaye ibihe byagaragaje kutumvikana hagati y’impande zombi.
Amakuru avuga ko uwahoze ari Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, n’uwahoze ari Perezida wa Ethiopia, banze kunyura kuri tapi rouge, cyangwa itapi itukura, yari yabateguriwe nk’ikimenyetso cy’icyubahiro gisanzwe gihabwa abayobozi bakuru basura ahantu runaka. Ubuyobozi bwa AFC/M23, buhagarariwe na Corneille Nangaa, ngo bwababwiye ko niba badashaka gukurikira inzira yari yabateguriwe, bashobora gusubira aho baturutse.
Hari n’ikindi gikorwa cyagaragaye nk’ikidahuje n’imyitwarire yari itegerejwe muri iyo nama. Bivugwa ko Uhuru Kenyatta yasuhuzaga bamwe mu bayobozi ba AFC/M23 yambaye uturindantoki. Naho uwahoze ari Perezida wa Ethiopia, nk’uko ayo makuru abivuga, ngo yabanje kwanga gufotorwa n’abanyamakuru.
Undi mwuka mubi wavuzwe muri iyo nama wagaragaye ku mugore wari uhagarariye MONUSCO. Uwo mugore ngo yaje gukurwa mu cyumba cy’ibiganiro n’ubuyobozi bwa AFC/M23 nyuma yo kugaragaza imyitwarire yabonwaga nk’ubushotoranyi no kuvuga amagambo ubuyobozi bw’uwo mutwe butifuzaga kumva.
AFC/M23 ngo yasobanuye ko uwo mugore yari yemerewe kwinjira muri iyo nama ku bw’ubupfura, nubwo atari mu bantu bari batumiwe ku mugaragaro. Ibyo ngo ni byo byaje gutuma asabwa kuva mu cyumba cy’ibiganiro.
Ku wa 6 Ukwakira 2026, AFC/M23 yari yateguye ikiganiro n’abanyamakuru, aho yifuzaga ko abagize itsinda ry’abahuza na bo bakwitabira. Icyakora, abahuza banze kukitabira, bituma icyo kiganiro gisubikwa kugeza ku wa 7 Ukwakira 2026, nubwo nta saha yacyo yari yatangajwe.
Aya makuru kandi avuga ko abahuza bagerageje gushyira igitutu kuri AFC/M23 kugira ngo haboneke igisubizo cyihuse ku bibazo biri hagati y’impande zihanganye. Ariko ubuyobozi bwa AFC/M23 ngo bwashimangiye ko ikibazo cya Congo kidashobora gukemurwa n’igisubizo cyihuse cyangwa icyemezo kimwe gusa.
Bivugwa kandi ko AFC/M23 yari yateguye kwakira abo bahuza kuri tapi rouge, mu rwego rwo kubagezaho ubutumwa igamije ko bageza i Kinshasa. Muri ubwo butumwa, ngo uwo mutwe wagaragaje ko mu bice ugenzura ushaka gushyiraho uburyo bwawo bwite bwo kwiyobora, ibintu bishobora gukomeza guteza impaka mu biganiro bigamije gushaka amahoro.
Ku ruhande rw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, inshingano z’abahuza ni ugutega amatwi impande zombi, gukusanya ibitekerezo byazo, gutegura raporo ishyikirizwa umuhuza mukuru ndetse no gutanga inama ku byakorwa mu cyiciro gikurikiraho.
Umuhuza mukuru muri iyi gahunda ni Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Gnassingbé. Intego nyamukuru y’ubu buhuza ni ugufasha gushyira mu bikorwa Amasezerano ya Washington, binyuze mu biganiro bya Doha, aho inzira ya Doha iteganyijwe kuzuza no gushyigikira ibyo ayo masezerano ateganya.
0 Ibitekerezo