Kaminuza ya Makerere muri Uganda yasabye Dr. Faisal Buyinza guhagarika by’agateganyo inshingano z’ubuyobozi bw’Ishami ry’Ubukungu, mu gihe hari gukorwa  iperereza ku birego akurikiranweho byiganjemo iby’ihohoterwa rishingiye ku gitsina no gukoresha ububasha ahabwa n'amategeko mu nyungu ze bwite.

Iperereza rizakorwa na komite y’abantu batandatu, ikazashyikiriza raporo ubuyobozi bwa kaminuza bitarenze ku wa 6 Ugushyingo 2026. Buyinza yategetswe  kutavugana n'abantu batanze ibirego cyangwa abatangabuhamya kuko  bishobora kubangamira iperereza.

Ibi birego byamenyekanye nyuma y’ibyatangajwe na Hanifah Nakiryowa, wahoze ari umugore wa Buyinza. Icyakora, kaminuza yahise ifata iya mbere mu kumukura mu nshingano by’agateganyo kugira ngo bitazabangamira iperereza dore ko nawe azahabwa umwanya wo kwisobanura mu byaha ashinjwa.