Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, arahamagarira Abanyarwanda bagikomeje guheranwa n’amateka y’u Rwanda gutaha, bakiyunga n’abandi Banyarwanda ndetse bagafatanya kubaka igihugu.

Ibi Minisitiri Bizimana yabigarutseho ubwo yatangizaga ibiganiro by’Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa, byitabiriwe n’abahoze mu buyobozi, abayobozi mu nzego zitandukanye, abahagarariye imiryango itegamiye kuri Leta, abayobozi b’amadini n’amatorero, abari n’abategarugori ndetse n’urubyiruko.

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu igaragaza ko ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda bikomeje gutera imbere.

Ubushakashatsi bugaragaza ko igipimo cy’ubumwe bw’Abanyarwanda cyavuye kuri 82.3% mu mwaka wa 2010, kigera kuri 95.3% mu mwaka wa 2025.

Ibi bigaragaza urugendo rumaze gukorwa mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, aho benshi bagenda barushaho gushyira imbere ahazaza h’igihugu no kugira uruhare mu iterambere ryacyo.

Abahoze mu mitwe yitwaje intwaro bagaruka mu gihugu

Mu bagaragaza urugendo rwo kuva mu mateka y’amacakubiri no kongera kugira uruhare mu kubaka igihugu harimo abahoze muri FDLR.

Nsanzumukire yagarutse mu Rwanda nyuma yo gufatwa no gufungwa, nyuma aza guhabwa imbabazi na Perezida Paul Kagame.

Uyu wahoze mu buyobozi bw’umutwe wa FDLR avuga ku rugendo yakoze rwo kuva mu mateka y’amacakubiri, kongera gusubira mu gihugu no kugira uruhare mu bikorwa bigamije kubaka u Rwanda.

“Abagihangayikishijwe n’amateka baracyafite umwanya wo gutaha”

Minisitiri Bizimana Jean Damascène avuga ko nubwo hari intambwe imaze guterwa mu kubaka ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, uru rugendo rutararangira.

Asaba by’umwihariko Abanyarwanda bagikomeje guheranwa n’amateka y’u Rwanda gutaha, bakiyunga n’abandi Banyarwanda, kugira ngo bose bafatanye mu kubaka igihugu.

Minisitiri kandi asaba abanyapolitiki, abayobozi b’amadini n’amatorero ndetse n’abandi bafite uruhare mu miyoborere y’abaturage kwegera abaturage mu midugudu, bakabafasha gusobanukirwa n’akamaro k’ubumwe n’ubudaheranwa.

Avuga ko ibiganiro n’ubukangurambaga bigomba gukomeza kugira ngo Abanyarwanda barusheho gusobanukirwa ko ubumwe ari umusingi w’iterambere n’imibereho myiza y’igihugu.