Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yagaragaje icyuho mu kugaruza amafaranga yibwe cyangwa yanyerejwe binyuze mu buriganya bukorerwa mu rwego rw’imari. Nubwo ibikorwa by’uburiganya n’ubujura byagabanyutseho 30% ugereranyije n’igihe nk’icyo cya 2025, yavuze ko mu gihembwe cya kabiri cya 2026, amafaranga yagarujwe angana na 3,6% gusa by’amafaranga yibwe.
BNR igaragaza ko hagati ya Mata (04) na Kamena (06) 2026, hagaragaye ibikorwa 2.879 by’uburiganya n’ubujura mu rwego rw’imari, birimo n’ibyifashisha ikoranabuhanga, bivuye ku 4.128 byari byagaragaye mu gihe nk’icyo cya 2025.
Amafaranga yibwe cyangwa yanyerejwe muri ibyo bikorwa yagabanyutseho 26%, ava kuri miliyoni 637 Frw mu gihembwe cya kabiri cya 2025, agera kuri miliyoni 471 Frw mu gihe nk’icyo cya 2026. Icyakora, amafaranga yagarujwe yari make cyane, angana na 3,6% gusa by’ayibwe cyangwa yanyerejwe.
Guverineri wa BNR, Soraya Hakuziyaremye, yagaragaje iyi mibare ku wa Kane, ku ya 8 Ukwakira (10) 2026, ubwo yamurikaga raporo ya BNR ku politiki y’ifaranga n’ubutajegajega bw’urwego rw’imari.
Yavuze ko uburiganya n’ibitero byo kuri internet bikomeje kuba bimwe mu bibazo bikomeye bibangamira urwego rw’imari, mu gihe serivisi z’imari zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga zikomeje kwaguka.
Hakuziyaremye yagize ati:“Mu gihe ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rikomeje kwiyongera, kimwe mu bibazo by’ingenzi duhangayikishijwe na byo mu mikorere ni uburiganya n’ubujura bukorerwa kuri internet.”
Ubwishyu bw’ibicuruzwa na serivisi bwiyongereyeho 36%, bugera kuri miliyari 27.800 Frw, buvuye kuri miliyari hafi 20.400 Frw mu mezi atandatu ya mbere ya 2025. Kwishyurana hakoreshejwe telefoni ni kimwe mu byagize uruhare rukomeye mu izamuka ry’ibikorwa byo guhererekanya amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga.
Mu guhangana n’uburiganya n’ibindi byago bifitanye isano n’ikwirakwira rya serivisi z’imari z’ikoranabuhanga, BNR yashimangiye ingamba zirimo kunoza uburyo bwo kumenya no kugenzura umwirondoro w’abakiliya hifashishijwe ikoranabuhanga, no kurushaho gukurikirana abatanga serivisi zo kwishyurana.
BNR yasabye abakoresha izi serivisi gukomeza kuba maso no kwitondera uburiganya, kuko hakomeje gukoreshwa uburyo bwo gushuka no kuyobya abakiliya kugira ngo bemere kohereza amafaranga mu buryo bw’uburiganya.
Nubwo bimeze uko, mu gihembwe cya kabiri cya 2026, ubukungu bw’u Rwanda bwazamutseho 9,7%. Inganda ni zo zagize uruhare runini muri iryo zamuka, zikurikirwa na serivisi. BNR iteganya ko ubukungu bw’igihugu buziyongeraho 7,8% mu mwaka wa 2026.
Icyakora, izamuka ry’ibiciro ryakomeje kuba hejuru y’imbago BNR yifuza. Mu mezi atandatu ya mbere ya 2026, ryari ku mpuzandengo ya 11,2%, naho muri Kanama (08) rigera kuri 15,7%, ahanini bitewe n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa, ingufu n’ubwikorezi.
BNR iteganya ko izamuka ry’ibiciro rizaba ku mpuzandengo ya 13,9% mu 2026, mbere yo kugabanuka rikagera munsi ya 8% mu gice cya kabiri cya 2027.
Raporo kandi igaragaza ko umutungo w’urwego rw’imari wazamutseho hafi 23%, ugera kuri miliyari 17.500 Frw mu mezi atandatu ya mbere ya 2026, mu gihe inguzanyo zageze kuri miliyari 7.000 Frw.
@IGIHE
0 Ibitekerezo