Abantu 34 bahitanywe n’ibiza, abandi 50 barakomereka mu Rwanda mu gihe cy’amezi abiri ashize, kuva ku wa 1 Nzeri 2026 kugeza ku wa 6 Ugushyingo muri iki gihe cy’imvura y’umuhindo.

Muri icyo gihe, inzu 1.000 zarangiritse, izindi eshanu zirasenyuka burundu, mu gihe ibiza byangije imyaka n’ibikorwa remezo mu bice bitandukanye by’igihugu.

The New Times yavuze ko imibare yayahwe na Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), igaragaza ko ibi biza byabaye mu gihe u Rwanda ruri mu bihe by’imvura y’umuhindo, byatangiye muri Nzeri.

Impanuka zishingiye ku bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ni zo zahitanye abantu benshi, aho zishe 15. Hakurikiraho inkuba yahitanye abantu barindwi, mu gihe imyuzure yahitanye batandatu.

Abandi batanu bahitanywe no gusenyuka kw’amazu, mu gihe inkongi y’umuriro yahitanye umuntu umwe.

Akarere ka Nyarugenge ni ko kaje imbere mu kugira abantu benshi bahitanywe n’ibiza, aho hapfuye barindwi. Uturere twa Rusizi na Kayonza muri buri kamwe hapfuye abantu abantu batanu.

Mu turere twa Kicukiro, Rutsiro na Gasabo hapfuye abantu batatu muri buri karere, mu gihe muri Karongi hapfuye abantu babiri.

Uturere twa Rwamagana, Gicumbi, Nyabihu, Nyagatare, Rubavu na Burera two twapfushije umuntu umwe muri buri karere.

MINEMA igaragaza kandi ko ibiza byangije hegitari 847 z’imyaka yari ihinze na hegitari 294 z’amashyamba. Byanahitanye inka 11 n’andi matungo 21.

Ibikorwa remezo na serivisi rusange na byo byibasiwe n’ibi biza. Ibyumba by’amashuri 84 byarangiritse, kimwe n’imiyoboro y’amashanyarazi 18 n’imiyoboro ibiri y’amazi.

Byongeye, ibiraro bibiri n’ikigo nderabuzima kimwe byarangiritse. Iinganda icyenda, amasoko abiri n’insengero esheshatu na byo byarangiritse kubera Ibiza byatewe n’imvura y’umuhindo.